Amakuru

Bugesera: Umusaza w’imyaka 72 yicishije umuhini umugabo wamwishyuje 1500 Frw

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, yishe umugabo w’imyaka 40 amukubise umuhini mu mutwe nyuma yo kuza kumwishyuza amafaranga 1500 Frw ya komisiyo y’uko yamurangiye ingurube yo kugura.

Uyu musaza yishe uyu mugabo ahagana Saa Tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, umunyamakuru wacu ko uyu musaza w’imyaka 72, yishe uyu mugabo nyuma yo kumusanga mu rugo ahagana Saa Tatu z’ijoro aje kumwishyuza amafaranga ya komisiyo y’uko yamurangiye ingurube yo kugura undi nawe akayigura.

Ati “Urebye byatewe n’urugomo rusanzwe, ni umusaza w’imyaka 72, yishe umugabo w’imyaka 40 bari baturanye, uwo mugabo yaje kureba uwo musaza iwe mu rugo nka Saa Tatu z’ijoro amwaka 1500 Frw.”

“Ni ay’uko yamurangiye ingurube nziza, undi amusubiza ko nta deni amufitiye, ngo bakomeje gutongana kugeza ubwo umusaza yasohokanye umuhini arawumukubita undi ahita apfa.”

Ubuyobozi bwahise buhamagara inzego z’umutekano, uwakoze icyo gikorwa atwarwa na RIB.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo no kwihanira ngo kuko bihanwa n’amategeko.