AmakuruPolitiki

Burundi-Congo: President w’Uburundi ati: “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye Felix Tshisekedi”

Burundi-Congo: President w’Uburundi ati: “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye Felix Tshisekedi”

Aya makuru agiye hanze nyuma y’aho muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo habaye igikorwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu kumugaragaro dore ko iki gikorwa cyabaye taliki ya 09 mutarama 2024.

Abinyujije kurukuta rwe rwa X (Twitter) Evariste Ndayishimiye yashimiye byimazeyo urukiko rwo muri Congo rwo rwatangaje insinzi yise iy’umuvandimwe we,

Ati: “Gutangaza ibyavuye mu matora n’urukiko rurinda itegeko nshinga bimpaye umwanya mwiza wo kongera gushima byimazeyo umuvandimwe wanjye akaba na mugenzi wanjye H.E Felix Antoine Tshisekedi”.

Ubuvandimwe bw’aba bombi ntawabushidikanyaho dore ko Evariste Ndayishimiye ubu amaze kohereza ingabo ze zirenga 15,000 kugira ngo zikomeze gufasha Congo kugarura umutekano muri iki gihugu.

Amajwi y’ibyavuye mu matora yatangajwe taliki ya 20 ukuboza 2023 Tshisekedi yaje ayoboye urutonde n’amajwi 73.34% naho Moise Katumbi wahabwaga amahirwe abona 18.4%, biteganyijwe ko taliki ya 20 mutarama aribwo hazabaho umuhango wo kurahira muruhame nk’umukuru w’igihugu.