AmakuruPolitiki

Burundi: Cyera kabaye abasirikare b’Uburundi bari muri Congo bandikiye ibaruwa President Ndayishimiye nyuma yo kubambura ama telephone yabo kurugamba!!

Burundi: Cyera kabaye abasirikare b’Uburundi bari muri Congo bandikiye ibaruwa President Ndayishimiye nyuma yo kubambura ama telephone yabo kurugamba!!

Hashize amezi arenga 3 ingabo z’Uburundi ziri kurugamba ku butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zatswe ama telephone agendanwa nyuma yaho aba basirikare bashinjwaga gutanga amakuru y’urugamba,

Aba basirikare ntibigeze bishimira namba uyu mwanzuro wafashwe na General uzwi ku izina rya Muzinga kuko mu ngabo zose ziri muburasirazuba bwa Congo Ingabo z’Uburundi nizo zonyine zitemerewe gukoresha telephone, ibi nibyo byatumye bandikira umukuru w’igihugu ibaruwa igira iti:

“Nyiricubahiro umukuru w’igihugu cy’uburundi ukaba kizigenza w’ingabo, turabashimiye kuba mwaratugiriye icyizere mukatwohereza gufatanya n’abandi kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo, gusa turacyafite imbogamizi muri ubu butumwa zituruka ku miyoborere mibi yiganjemo kwikunda ndetse n’igitugu,

Nyakubahwa muri ibyo bibazo dufite harimo kuba twaratswe telephone zacu ubu tukaba tutakimenya amakuru y’imiryango yacu ndetse nabo ntibamenye uko urugamba ruhagaze, muri make tubayeho nk’imbohe.”

Izi ngabo z’Uburundi kandi zasoje zibwira President Ndayishimiye ko aba General baziyoboye bamaze iminsi bazohereza kurugamba naho babona bidashoboka mu maboko y’umwanzi bikaba ari nabyo bibaviramo gutakaza ingabo buri munsi.