AmakuruPolitiki

Burundi: Evariste Ndayishimiye yandikiwe indi baruwa nyuma yo gufunga imipaka atagishije inama inteko, bati: “Ni ubusabe bwaturutse Kinshasa”

Burundi: Evariste Ndayishimiye yandikiwe indi baruwa nyuma yo gufunga imipaka atagishije inama inteko, bati: “Ni ubusabe bwaturutse Kinshasa”

Aya ni amakuru agiye hanze nyuma y’iminsi ishize igihugu cy’uburundi gitangaje ko gufunze imipaka yose yagihuzaga n’U Rwanda.

Ishyirahamwe ry’abarundi batuye mu gihugu cya Canada ADC ndetse na FODIBE bandikiye president Evariste Ndayishimiye ibaruwa irambuye bamwibutsa ko yakoze amakosa akomeye yo gufunga imipaka bitunguranye,

Bagize bati: “Wafunze imipaka utabanje kugisha inama inteko nshinga mategeko ahubwo wubahirije ubusabe bwa president wa Congo usanzwe afitanye ibibazo n’U Rwanda byabo byihariye.”

Bakomeje babwira Evariste Ndayishimiye ko gufunga imipaka ari nko guha abarundi igihano kuko imibanire myiza y’ibihugu byombi isobanuye ubuhahirane ndetse n’imibereho myiza Ku muturage kugiti cye, basoje basaba Evariste kwisubira kumwanzuro yafashe hataraba imyigaragambyo.

Ibi aba baturage batuye mugihugu cya Canada basabye bihuye neza n’ibyo abarundi baturiye imipaka y’U Rwanda bamaze iminsi basabye bavuga ko bamerewe nabi badafite ubuzima bwiza nkuko byahoze igihe hari hakiri ubuhahirane.