Burundi-Russia: Ku nshuro ya mbere Vladimir Putin w’Uburusiya agiye kuza muri Africa (EAC), azanywe n’Uburundi
Burundi-Russia: Ku nshuro ya mbere Vladimir Putin w’Uburusiya agiye kuza muri Africa (EAC), azanywe n’Uburundi
President Vladimir Putin ni umuyobozi w’umunyabigwi wayoboye iki gihugu kuva 2001 bivuze ko amaze imyaka isaga 23 kubuyobozi, uyu mugabo w’imyaka 71 yatitije ibihugu by’ibihangange cyane nka America ndetse n’ibindi.
Kuri ubu urugendo rwe rumuzana mu gihugu cy’uburundi rwamaze kwemezwa, abantu bose bari kwibaza bati: “Azanywe n’amahoro? Azaniye iki Ndayishimiye?”.
President Vladimir Putin agiye kugirira uruzinduko muri Africa aho azaba Azanywe n’ibihugu nk’Uburundi ndetse na Guinea Equatorial, ni uruzinduko azakora muri uyu mwaka nk’uko byamaze kwemezwa n’ibiro ntaramakuru byo muburusiya Sputnik,
Putin agiye gusura Burundi nyuma y’ubutumire yahawe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye mu mwaka ushize ubwo yari yerekeje Muburusiya mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu bya Africa ndetse n’iki gihugu cy’Uburusiya, icyo gihe baganiraga kubijyanye na demokarasi dore ko mu mwaka ushize mu bihugu bitandukanye bya Africa humvikanyemo guhanganira ubutegetsi ndetse naza Coup d’etat.
Vladimir Putin nasura iki gihugu nibwo bwa mbere azaba akandagiye muri Africa y’iburasirazuba (EAC), Abaturage b’iki gihugu bo batangiye kugira icyizere ko baba bagiye gusubizwa ku bibazo bya mazutu na Gas dore ko igihugu cy’Uburusiya kiri mubihugu bya mbere bifite uyu mutungo kamere.
Kuruhande rwa Politike naho hakomeje kwibazwa ibibazo bitandukanye, abantu barimo kwibaza niba uyu Vladimir Putin yaba aje gufasha Uburundi kurandura burundu umutwe witwaje intwaro umaze kuzengereza iki gihugu, dore ko president Evariste Ndayishimiye yamaze guhamya ko uyu mutwe uterwa inkunga n’igihugu cy’abaturanyi cy’U Rwanda.