AmakuruPolitiki

Burundi: Umusirikare bivugwa ko ajya arwara mumutwe w’umurundi yicishije bagenzi be muri Congo karahava!!

Burundi: Umusirikare bivugwa ko ajya arwara mumutwe w’umurundi yicishije bagenzi be muri Congo karahava!!

Aya ni amakuru atugezeho kuri iki Cyumweru avuga ko bamwe mubagize imiryango y’abasirikare b’Uburundi bari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bari kurira ayo kwarika nyuma yo kubura ababo mu gitero gitunguranye bari bagabye ku mutwe wa M23 ejo kuwa gatandatu bikaza kurangira aribo bahatakarije ubuzima ndetse n’ibikoresho byinshi.

Niba mwibuka neza mu minsi ishize twabagejejeho amakuru y’urupfu rw’umwe mubasirikare b’Uburundi wari ngenderwaho nyakwigendera Major Ernest Gashirahamwe, byabaye igishakwe gikomeye kubasirikare b’Uburundi kuko basaga nkaho babuze byose kuko uyu Gashirahamwe ni umwe mubari bahagarariye urugamba.

Nyuma yaho inama yarateranye I Burundi bemeza ko bakwiriye koherezayo undi musirikare ukomeye wahagarara mucyuho birangira bemeje uwitwa Lt.Col Aroni Ndayishimiye, uyu boherejeyo yari umwe mubasanzwe batoza ingabo muri iki gihugu cy’Uburundi akanaba umwe mubasirikare bagira ubugome cyane nk’uko twagiye twakira aya makuru aturuka muri bamwe mubasirikare batojwe nawe.

Lt. Col Aroni Ndayishimiye akimara kugera muri Congo yahawe gasopo ubwo yatangiraga kwiga urugamba bucece umuyobozi yari asanzeyo Col Marcel Ngabonziza uzwi ku izina rya Mingi atabizi.

Ku munsi w’ejo taliki ya 17 Gashyantare nibwo Col Aroni yafashe abasirikare batari benshi afatamo abari bazi aho M23 iherereye maze bajya kuyigabaho igitero kitazwi n’abayoboye urugamba muri Congo.

Lt Col Aron Ndayishimiye akimara kugerayo yohereje abasore bari bajyanye abashyira imbere we yisigarira inyuma baza kwisanga mumaboko ya M23 bonyine badafite umuyobozi, benshi bahatakarije ubuzima abandi bariruka basubiye aho bakambitse bahasanga Col Aroni yabatanzeyo.

Nyuma byaje kumenyekana ko Lt Col yahoraga ikibazo cyo mumutwe ariko bitazwi n’abantu bose, Leta y’U Burundi ikimara kumenya ayo makuru yahise itegera Aroni asubizwa iwabo Bujumbura aho arimo guhatirwa ibibazo n’imiryango yabuze ababo.