Politiki

Congo: Abasirikare basaga 250 baraye bateye umugongo Tshisekedi berekeza muri M23!!

Congo: Abasirikare basaga 250 baraye bateye umugongo Tshisekedi berekeza muri M23!!

Ni amakuru mashya atugezeho ubu avuga ko bamwe mubafatanyaga n’ingabo za Leta ya Congo mukurwanya inyeshyamba za M23 ubu bamaze kuyitera umugongo.

Byagiye bigarukwaho kenshi ko ingabo za Wazalendo zirimo kurenganira kurugamba dore ko arizo zishyirwa imbere ku rugamba buri munsi bikaba ari nayo ntandaro yo gupfa kwabo kubwinshi.

Aba Wazalendo basaga 250 bari baherereye muri Kivu y’amajyaruguru ubu bamaze kwiyomora kuri Leta bahitamo kwerekeza muri M23, twavuga nkabo mugace ka, Nyakariba, Muheto, ndetse na Nyamitabo abo bose ubu muri Leta bahinduriwe izina nyuma yo kwitwa intwari n’umukuru w’igihugu ubu babaye abagambanyi.

Biravugwa ko byose byakozwe n’umu Captain wari uyoboye Wazalendo muri ibyo bice uko ari bitatu, yabateranyirije hamwe ababwira ukuntu Leta yabo itabakunze habe nagato ndetse ababwira ko abantu b’abagabo batakabaye bakorera ibiryo gusa dore ko agashahara kabonwa n’abayobozi bakuru muribo gusa.