AmakuruPolitiki

Congo: M23 yataye ku muhanda imirambo igera kuri 75 y’abasirikare ba Leta

Wari umunsi mubi cyane aho igisirikare cya Congo FRDC cyongeye guhangana n’umutwe wa M23 iyi mirwano ikaba imaze kugwamo imbaga y’abasirikare biganjemo Abarundi, Wazalendo, Nyatura ndetse n’abandi bari gufatanya n’ingabo za leta ya Congo.

Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’iminsi igera kuri 4 hari agahenge hagati y’ingabo za Leta ndetse n’umutwe wa M23, agashya muri iyi mirwano yabereye ahitwa I Kanyamahoro na Nyundo ingabo za Leta FRDC zagabye igitero muburyo budasanzwe dore ko zatatse ibirindiro bya M23 zambaye Civile kuburyo abasirikare ba M23 batabashaga gutandukanya umuturage usanzwe ndetse n’umusirikare.

Nyuma yo kwataka ingabo za M23 biravugwa ko zari zamenye amakuru mbere y’igihe dore ko bavuga ko zifite ubutasi buri Ku rwego rwo hejuru, M23 yahise igota uwo musozi maze ijya aho yari yitegeye neza ingabo za Leta habaho kurasana gukomeye biza kurangira abarenga 75 bahasize ubuzima abandi 9 barakomereka bikabije, muri aba basirikare bitabye Imana harimo aba Coronel babiri ndetse n’umu General umwe witwa Philippe Nsabimana wo muri Mayi Mayi Nyatura nayo irimo gufatanya n’ingabo za Leta.

Nyuma y’iyo mirwano ingabo za Leta FRDC ndetse n’abandi bari bafatanyije baje gusubira inyuma barahunga kuko babonaga bikomeye, M23 yafashe imirambo yose y’abaguye muri iyo mirwano iyijyana kumuhanda hafi yaho FRDC ikambitse bikaba ari ibintu byababaje cyane igisirikare cya Congo ndetse bakaba babyise ubushinyaguzi.