Congo: Mu basirikare bahitanwe na M23 ku musozi wa Nyenyeri 70 muribo bari abarundi
Congo: Mu basirikare bahitanwe na M23 ku musozi wa Nyenyeri 70 bari abarundi
Aya ni amakuru atugezeho aka kanya dukesha umwe mubagize umutwe wa M23 watangaje ko baraye bivuganye ingabo nyinshi ziganjemo abakomoka mu gihugu cy’Uburundi.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Pilot News Tv uyu mugabo witwa Muhire mubwishongozi n’umujinya mwinshi yavuze ko bamaze kubara imirambo irenga 100 y’abanzi babo biciye ku musozi wa Nyenyeri, muri izo ngabo zishwe 70 muri bo babasanganye amarangamuntu y’Uburundi.
Yakomeje avuga ko banafashe imbohe zigera kuri 35 zirimo abasirikare baturutse muri Africa y’epfo, ntiyeruye ngo avuge igihe bazabashyirira mu itangaza makuru ariko intwaro babambuye zo zamaze gushyirwa ahagaragara.
Si kumusozi wa Nyenyeri gusa no mutundi duce twinshi M23 yafashe hakomeje kuvugwa ibitero bihoraho bigabwa na FARDC, Wazalendo, FRDL, SADC ariko muri ibyo byose ubuyobozi ba M23 bukomeje guhumuriza abaturage bubabwira ko barinzwe ntakintu na kimwe izi ngabo zizabatwara.