AmakuruPolitiki

Congo-Rwanda: Ingabo za Congo zamurikiye amahanga inyeshyamba za M23 zamanitse amaboko zirimo n’umwana w’umunyarwanda!!

Congo-Rwanda: Ingabo za Congo zamurikiye amahanga inyeshyamba za M23 zamanitse amaboko zirimo n’umwana w’umunyarwanda!!

Aya ni amakuru mashya atugezeho aka kanya dukesha ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo agaragaza amashusho y’umwana w’umusore ukiri muto yisobanura avuga ko ari umunyarwanda imbere y’ingabo za FARDC.

Mu magambo ye yagize ati:

“Njyewe banyita Ndayambaje Abouba iwacu ni mu karere ka Kayonza mu Rwanda mfite imyaka 22 y’amavuko ninjiye mu gisirikare cy’U Rwanda muri 2022.”

Ndayambaje Abouba

Uyu mwana w’umusore yakomeje abwira itangazamakuru ko bagenzi be bavanye mu Rwanda bose babarashe bapfuye ariwe gusa warokotse muri ekipe ye, umunyamakuru umwe wari uzi Ikinyarwanda yamubajije icyatumye we arokoka maze amusubiza ko yasabwe kumanika amaboko akumvira gukora byose bamusabaga harimo no gutanga amakuru.

Abantu barimo kwibaza niba iyi itaba ari iturufu cyangwa urwitwazo Congo ishaka gushyira ku Rwanda nk’uko byagenze mu minsi ishize ubwo bamurikaga abasirikare 3 ba M23 bari bafashwe babita Abanyarwanda nyamara muri bo ntanumwe wavugaga ururirmi rw’Ikinyarwanda.

N.B: Komeza ukurikire amakuru yacu urarushaho kumenya byinshi kandi ku gihe.