AmakuruPolitiki

Congo-Rwanda: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku magambo ya president wa Congo yacaga amarenga y’intambara!

Congo-Rwanda: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku magambo ya president wa Congo yacaga amarenga y’intambara!

Ni nyuma y’ikiganiro president wa Congo Antoine Felix Tshisekedi yagize ubwo yari ari kwiyamamaza, yijeje abanye Congo ko nibongera kumugirira icyizere bakamutorera kuyobora iki gihugu azashoza intambara ku Rwanda.

Ibi president wa Congo yabitangaje ubwo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu gace kitwa Sainte-Thérèse gaherereye mu mujyi wa Kinshasa.

Mu magambo ye tugerageje kubishyira mu kinyarwanda yagize ati:

“Nimwongera kungirira icyizere hanyuma U Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo muburasirazuba bwa Congo nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangizaho intambara yeruye kandi tuzajya Ikigali”.

Umuvugizi w’igisirikare cy’U Rwanda Brig. Gen Ronald Rwivanga yagize icyo avuga ku magambo president wa Congo yatangaje, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru gikorera mu Rwanda yavuze ko ingabo z’U Rwanda ziteguye guhangana na Congo mugihe cyose yaba igize igitekerezo cyo gushoza intambara nkuko Tshisekedi yari yabivuze yeruye.

Yakomeje ahumuriza abanyarwanda avuga ko ingabo z’U Rwanda zakoze imyitozo ihagije kandi zikomeje gahunda y’umutekano ku mipaka yose yaba uwa Rubavu ndetse n’indi yose.

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join our what’s app group to get new jobs on time