Congo-Rwanda: Ubwato bwavaga I Goma bwerekeza I Bukavu bwisanze ku butaka bw’U Rwanda!!
Congo-Rwanda: Ubwato bwavaga I Goma bwerekeza I Bukavu bwisanze ku butaka bw’U Rwanda!!
Kuri uyu wa mbere taliki 11 nibwo abaturage ba Congo basaga 33 baraye ku kirwa cya nkombo giherereye mu Rwanda nyuma yaho ubwato bwari bubatwaye bwayobye bukisanga ku butaka bw’U Rwanda.
Amakuru dukesha bamwe mubari batwaye ubu bwato bavuze ko ubu bwato bwaba bwatakaje imbaraga bugatwarwa n’umuyaga bikarangira bisanze mukindi gihugu, aka kanya ubwato buri mu maboko y’ingabo z’U Rwanda zirwanira mu mazi ndetse n’abaturage baracyari kwitabwaho mugihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma utanga uburenganzira.
Eric ni umwe mubagenzi waganiriye n’itangaza makuru yagize ati:
“Twinjiye mu bwato saa kumi tuva I Goma twerekeza I Bukavu tugeze munzira duhura n’ibibazo, twahiriwe ubu tuvugana ni saa tatu z’ijoro, iruhande rwanjye nabonye impinja ziri guhondobera kubera inzara hano mu bwato dufitemo n’umugore utwite ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso n’ibindi byinshi bishobora kuza kugira ingaruka kuri bamwe muri twebwe mugihe ubu bwato butarekuwe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye itangaza makuru ko ubu bwato bwagize ikibazo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, biturutse ku kuba umushoferi wabwo yananiwe kubuyobora, bitewe n’ikibazo kitaramenyekana.
Ati
“Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, harakekwa ikibazo tekiniki ariko harimo harakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri, gusa mu bagenzi 33 bari bari muri ubu bwato nta wakomeretse cyangwa ngo ahatakarize ubuzima, ubu bose bakaba bari ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo bafashwe gusubira muri Congo”.
ACP Rutikanga avuga ko nubwo nta wakomerekeye muri iyi mpanuka, ubu bwato bwaturutse muri Congo bwangije ubundi bwato buto bwo ku ruhande rw’u Rwanda butanu (5).
ACP Rutikanga avuga ko ubwo bwato bwayobeye mu Rwanda buvuye muri Congo, kugira ngo buhave bisaba ubundi bwato bwo kubukurura, naho Abanyekongo barimo barashakirwa uburyo basubira iwabo bakoresheje inzira y’amaguru.
Ati “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi, rurimo gushaka uburyo aba baturage bakongera gusubizwa mu gihugu cyabo, banyuze ku mupaka batongeye guca mu mazi”.