Congo: Umugore ateje inkongi y’umuriro itarigeze kubaho mu mujyi wa Goma!!
Congo: Umugore watekeye ibishyimbo hafi ya Station ateje inkongi y’umuriro itarigeze kubaho mu mujyi wa Goma!!
Kuri uyu wa gatatu taliki 24 Mata 2024 mu mujyi wa Goma hongeye gucika igikuba nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye uduce dutandukanye bitewe n’umugore.
Amakuru dukesha umunyamakuru wacu ukorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aravuga ko uyu mugore uri gushinjwa iyi nkongi y’umuriro yakoze ikosa ryo gucanira imbabura kumuhanda hafi y’ahacururizwa Petrol ( Igitoro) dore ko ari naho yari yituriye, ibishyimbo yari atetse bitarashya nawe ntiyamenye uko umuriro wamugezeho yabonye ahantu hose hafashwe abantu bari guhunga biruka,
Iyi nkongi yabereye ahitwa Keshero muri uyu mujyi wa Goma, yangije byinshi ndetse yafashe igice kinini cyane kugeza no kumaduka y’umukire uzwi cyane witwa Kadafi.
Hari kwibazwa niba iyi nkongi y’umuriro yaba ifite aho ihuriye n’ibibazo bya Politike bisanzwe birangwa muri uyu mujyi wa Goma ndetse n’uburasirazuba bwa Congo muri rusange.