AmakuruPolitiki

Congo: Umutwe wa M23 ushobora kuba uri mu mazi abira!!

Congo: Umutwe wa M23 ushobora kuba uri mu mazi abira!!

Ni amakuru atugezeho ubu avuga ko Leta ya Congo yamaze gutegura intambara ikomeye yo kwirukana burundu umutwe wa M23 mu mashyamba ya Congo.

Aya ni amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Congo aho byemeje ko ingabo za Leta zikomeje koherezwa ku bwinshi muri zone zitandukanye za Kivu y’amajyaruguru ahasanzwe harangwa umutekano muke ndetse izi ngabo zifite ibikoresho byinshi bikomeye binateye ubwoba.

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa na Leta ya Congo umutwe wa M23 ushobora kuba ugiye gukurwaho burundu kuko intwaro zikomeye zamaze gukusanywa ndetse n’ingabo nyinshi zashyizwe hamwe, ziganjemo iz’Uburundi, izi ngabo zirimo kugenda zisatira ahantu hose M23 yari imaze iminsi yarigaruriye, ibi birimo gutera ubwoba abanyagihugu ba Congo kuko barimo kwikanga ko hashobora kuba intambara ikomeye ishobora gutuma bongera guhunga.

Ibi bibaye nyuma yaho bitangarijwe ko Antoine Felix Tshisekedi yamaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu by’agateganyo, nubwo bitarimo kuvugwaho rumwe n’abo bahatanaga! Bamwe bati: “twibwe amajwi”.

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join our w