AmakuruPolitiki

Congo: umuvugizi wa M23 arashinja leta ya Congo kurenga kubyo bombi baherutse gusabwa na America!!

Congo: umuvugizi wa M23 arashinja leta ya Congo kurenga kubyo bombi baherutse gusabwa na America!!

Ni kuri uyu wa mbere Taliki ya 25 ukuboza ubwo ingabo za Leta FRDC, abacanshuro ndetse n’aba Ozalendo bongeye kugaba ibitero bakoresheje intwaro zitandukanye mugace gasanzwe gatuyemo abaturage ndetse n’ahari ibirindiro bya M23 muri territorie ya Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Aya makuru yemejwe na president w’umutwe wa M23 bwana Bertrand Bisimwa ubwo yashinjaga leta ya Congo kurenga ku masezerano bagiranye yo guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 14 nkuko babitegetswe na Leta zunze ubumwe za America.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X bwana Bisimwa yagize ati:

“Muri uyu mwanya ku munsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Yezu Kristo ihuriro ry’ingabo za Leta ndetse n’abandi bakoresheje intwaro ziremereye zirasa mu gace tugenzura”

Bwana Bisimwa yagaragaje ko uduce twatewemo ibyo bisasu ari: Mushaki, Kaluba ndetse n’ahandi hatandukanye. Yasoje avuga ko ingabo zabo zihari kandi zikomeje gahunda yo kurwanirira abaturage ndetse no kurinda ibyabo.

 

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join our what’s app group to get new jobs on time