AmakuruPolitiki

Congo: Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma yahishuriye abaturage umwanzi mukuru wa Congo, yavuze ku Rwanda na FDRL.

Congo: Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma yahishuriye abaturage umwanzi mukuru wa Congo, yavuze ku Rwanda na FDRL.

Lt.Col Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yahishuriye abene gihugu impamvu nyamukuru M23 ikomeza kurwana ndetse anababwira umwanzi mukuru wa Congo ko ari president wabo Antoine Felix Tshisekedi ndetse n’abandi banya politike ngo kuko aribo barya imitsi y’igihugu bakanangiza ibyakabaye byunganira abaturage.

Lt. Col Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru mu mashusho yagize ati:

“Rwose icyo mugomba kumenya nuko twebwe turimo kurwana nk’abene gihugu, Kandi twebwe nka M23 turarwana nk’abaturage ba Congo, ntakintu na kimwe twitayeho icyo duharanira ni uburenganzira bwacu.

Ngoma yavuze kandi ko umwanzi w’igihugu cyabo ari umukuru w’igihugu ndetse n’abandi banya politike kuko bananiwe kurinda igihugu ahubwo bakakigurisha mu maboko y’abanyamahanga”.

Yakomeje agira ati: “Hari abavuga ko dufashwa n’U Rwanda ariko n’ubundi usanga ababivuga ari Leta hamwe na FDRL kandi abo ni Abanyarwanda basize bakoze ibyaha iwabo, rero ntakindi bavuga uretse ibyo badafitiye gihamya”.

Mu kiganiro cyamaze iminota igera kuri 18 Willy Ngoma yasoje yizeza abaturage ba Congo ko M23 ikomeje gukora uko ishoboye kugira ngo igarure umutekano n’amahoro mu gihugu cyabo kandi ngo ntiyitaye kugihe bizabafata.