AmakuruPolitiki

FDRL yiganjemo abakoze Genocide mu Rwanda iri mu mazi abira nyuma yo kwambura ikicaro gikuru na M23!!

FDRL yiganjemo abakoze Genocide mu Rwanda iri mu mazi abira nyuma yo kwambura ikicaro gikuru na M23!!

Aya ni amakuru akomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko ingabo za FDRL zigizwe n’abasize bakoze Genocide mu Rwanda zugarijwe cyane n’umutwe wa M23.

Mu minsi ishize ingabo z’Uburundi zari zimerewe nabi dore ko mu gihe gito zihamaze zimaze gutakaza abasirikare barenga 120 ndetse bakaba barambuwe intwaro nyinshi zitagira uko zingana,

Aka kanya amakuru agezweho aravuga ko FDRL isanzwe iba mubikorwa byo gufasha leta ya Congo kurwanya M23 yaba ijujubijwe n’uyu mutwe dore ko ubu FDRL yamaze kwamburwa ibirindiro byayo bigera kuri 3 muburyo bavuga ko bwatunguranye ndetse biravugwa ko FDRL yahatakarije ingabo nyinshi zitaramenyekana umubare.

FDRL ubu yamaze guta ibirindiro bikuru ahitwa Nyanzale, Kibirizi, Kirima, ndetse uyu mutwe wa M23 ubu wamaze kwigarurira ibirindiro bikomeye bisa nkaho byari ikicaro ahitwa Rwindi.

Ibi byose General Sultan Makenga yavuze ko ari gahunda bafite yo gukomeza guca intege umwanzi nkuko bari bahereye ku ngabo z’igihugu cy’Uburundi ari nako bazagera kungabo zose zibarwanya dore ko yivugira ko ntamuntu ushobora kubarusha kumenya inguni z’amashyamba ya Congo ngo kuko ari iwabo ku butaka bw’ababyeyi babo.

 

🔥UBWATO BWAVAGA I GOMA BWEREKEZA I BUKAVU BWISANZE KU BUTAKA BW’U RWANDA: