Amakuru

Gakenke: Abagizi ba nabi bibye moto y’umuyobozi bayimutwikira mu maso

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Nkesi, mu Mudugudu wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke, abagizi ba nabi bataramenyekana, bateye urugo rw’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri ribanza rCa Muhondo ( EP Muhondo), witwa Birege Malachie, bamwiba moto banayitwikira hafi y’urugo rwe.

 

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, GASASA Evergiste, wabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu RIB yatangiye iperereza ngo hafatwe ababigizemo uruhare.

Ati “ Birege Malachie hari ahantu yabikaga Moto yagendagaho, abantu tutabashije kumenya baza bayikuramo, bayitwikira nko muri Metero 800.”

Gitifu Gasasa akomeza ati “ Mu makuru nta numwe twari twamenya, umuyobozi wa RIB Sitasiyo ya Rushashi yagiyeyo, iperereza ryatangiye.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko bakwirinda gufata ibintu bitari ibyabo kandi bakareka ubugome n’ubugizi bwa nabi.