Amakuru

Gasabo: Ikirombe cyagwiriye abantu batatu barimo abavandimwe bahita bitaba Imana

Gasabo: Ikirombe cyagwiriye abantu batatu bahita bitaba Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 ukuboza 2023 nibwo mu murenge wa Nduba ho mu karere ka gasabo hamenyekanye amakuru y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe maze bahita bahasiga ubuzima.

Muri aba bagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe harimo babiri bavukana uwitwa Mugiraneza n’uwitwa Ndungutse, ndetse na mugenzi wabo bakoranaga witwa Faustin.

Abaturage ndetse n’abayobozi b’ibanze bose bacitsemo igikuba bavuga ko ari ishyano kubona abagabo baturanye urugo kurundi bapfira umunsi umwe, bakomeje gusaba ubuyobozi gufunga ibi birombe cyangwa bikajya bicukurwa muburyo bugezweho ntamuntu winjiyemo hagakoresha imashini.

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join our what’s app group to get new jobs on time