Amakuru

Gekenke: Umugabo witwa Habumugisha yishe umugore we arangije amusenyeraho inzu

Gekenke: Umugabo witwa Habumugisha yishe umugore we arangije amusenyeraho inzu

Amakuru y’urupfu rwa Uwineza Christine wari utuye mu kagali ka Busanane ho my karere ka Gakenke mu majyaruguru y’U Rwanda, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 29 ukuboza 2023,

Abaturage bo muri aka gace batangaje ko bumvise urusaku mugitondo havugwa ko uyu Christine agwiriwe n’igikuta gusa bahageze bagwa mukantu kuko basanze uyu mugore yishwe n’umugabo we yarangiza agasenya inzu akoresheje ipiki kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

Umuyobozi w’umudugudu avuga ko Habumugisha Eliyezeri wari warashakanye na Uwineza Christine bari basanzwe bafitanye amakimbirane ahanini ashingiye ku gucana inyuma, dore ko uyu Christine yahoraga ashinja umugabo we kujya mu nshoreke.

Uyu Christine witabya Imana yajyanye n’umwana yari atwite.

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join our what’s app group to get new jobs on time