Imyidagaduro

Kenya: Ingaragu zirengeje imyaka 25 y’amavuko zafatiwe ingamba zikomeye!!

Muri kenya kuba ingaragu byabaye kugusha ishyano.

Kenya yatoye itegeko ko umuntu wese urengeje imyaka 25 akaba nta cyo yinjiza na mba, cyangwa se akibana n’ababyeyi cyangwa se abamurera, azajya atanga umusoro w’amashilingi ya Kenya 300 buri kwezi, ubwo asagaho gato 3000 by’amanyarwanda. Ibi bintu byababaje abanya Kenya benshi, ku buryo bari kwigaragambya.

Ibi byaba bisa nk’umusoro wa Komini wahozeho mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho uwitwa umugabo wese (ukora cyangwa udakora), yagombaga gusorera umubiri we agatanga amafaranga 400.

Kubera iryo kandamizwa, byatumaga abagabo batasoze bahora bihisha polisi ufashwe agafungwa. Hanasoreshwaga n’ibindi nko gutunga inyakiramajwi (radiyo), gutunga igare, n’ibindi.