Amakuru

Kigali: Umugabo w’imyaka 55 yiyahuye ubwo yari amaze gutsindwa muri betting!!

Umugabo yiyahuye asimbutse igorofa yo ku Mashyirahamwe hafi ya Gare ya Nyabugogo, iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, nyuma y’uko akinnye umukino w’amahirwe ariko akaza kuribwa.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yiyahuye mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024.

Amakuru atugeraho, avuga ko uyu mugabo yakinnye ’betting’, nyuma yo kuribwa ahita asohoka asimbuka mu igorofa ya mbere akubita umutwe hasi arapfa.

Umuyobozi w’inyubako y’Inkundamahoro yegeranye n’aho uyu mugabo yiyahuriye, yavuze ko amakuru afite ari ay’uko nyakwigendera yiyahuye nyuma y’uko ariwe amafaranga yari yashese.

Ati” Yaragiye ajya muri iriya nzu basheteramo, arasheta baramurya arasohoka, arasimbuka akubita umutwe hasi.”

Uyu mugabo akimara kwiyahura inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zahise zihagera ariko zisanga yashizemo umwuka.