Amakuru

Kigali: Umusore yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, umusore w’imyaka 19 y’amavuko, yasanzwe mu mugozi amanitse, bikekwa ko yaba yiyahuye akoresheje imishumi y’inkweto ze yari yabanje gukuramo akazishyira ku ruhande.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023 Saa tanu n’igice z’amanywa. Umurambo w’uyu musore witwa Sibomana Vital w’imyaka 19, wasanzwe mu giti kiri mu isambu ya Nyirandagijimana Cecile w’imyaka 58, iri mu Mudugudu w’Umucyo, Akagari ka Rwezamenyo II, Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu Sibomana bikekwa ko yaba yiyahuye, yasanzwe aziritse imishumi y’inkweto mu ijosi ariko nta gikomere yari afite, ndetse nta mwambaro yari yambaye hejuru, kandi yari nta n’inkweto yari yambaye kuko bikekwa ko imishumi yari imuziritse ari yo yari iy’inkweto ze.

Bimwe mu byagaragaye munsi y’igiti yari amanitsemo, ni inkweto bikekwa ko ari ize, imyenda, telefone izwi nka gatushi n’Indangamuntu yanditseho amazina ye yombi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko yari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Mukayiranga Nadine utuye mu Murenge wa Rwezamenyo ariko uru rugo yaruvuyemo ahibye ibihumbi 40 Frw.

Mbere yo gukora icyo gikorwa kigayitse, nyakwigendera yagiye mu kabari kazwi ku izina rya Sweet Stay Saa yine z’ijoro, ahishyura ibihumbi 7 Frw nk’uko byagaragaye mu butumwa bwari muri telefone ye.

Ubundi butumwa bwagaragaye muri telefone ye, bugaragaza agahinda kenshi no kwiheba, kuko hari ubwavugaga ko yamaze kwiheba agiye gutaha ‘Gupfa’ kuko kuba mu Isi bimurambiye.

Umurambo wa Sibomana, wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kanyinya mu gihe hagikorwa irindi perereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yemereye umunyamakuru ko uyu musore yasanzwe muri uyu Murenge amanitse mu mugozi ndetse bikekwa ko yaba yiyahuye.

Ati “Ni byo koko. Umusore witwa Sibomana Vital w’imyaka 19 yasanzwe mu mugozi amanitse mu Kagari ka Rwezamenyo II, mu Murenge wa Rwezamenyo. Harakekwa ko yiyahuye ariko iperereza riracyakorwa.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko kuva mu 2019, imibare y’Abaturarwanda bagerageza kwiyahura kubera impamvu zitandukanye yikubye inshuro zirenga eshatu, iva ku bantu 813 igera kuri 2746 mu 2022. RBC igaragaza ko kwiyongera kw’iyi mibare bifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, byatijwe umurindi n’icyorezo cya COVID-19.

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join our what’s app group to get new jobs on time