Leta ya America yahaye gasopo Congo yabashinjaga guha intwaro U Rwanda!!
Leta ya America yahaye gasopo Congo yabashinjaga guha intwaro U Rwanda!!
Kuya 23 Gashyantare 2024 nibwo hasohotse itangazo ryatanzwe na ambassador wa America muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo riha gasopo Congo ku magambo yari amaze gutangazwa na Leta ivuga ko America yaba ifasha Leta y’U Rwanda kubijyanye n’igisirikare.
Iri tangazo risohotse nyuma yaho bamwe mubayobozi ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bavugiye ko U Rwanda ntakintu na kimwe rugira nyamara rukaba rufite umujyi ukeye nka Kigali, bati:
“biriya byose ni imitungo yacu bo ntakintu bagira”
Nyuma yo kumenya amakuru ko Leta y’U Rwanda ifite ubwirinzi buhagije ku bijyanye n’umutekano ndetse n’intwaro Congo yahise itangaza ko ntabushobozi U Rwanda rwaba rufite bwagura intwaro zikomeye ahubwo rufashwa na Leta zunze ubumwe za America.
Ambassador wa America muri Congo Lucy Tamlyn akimara kumva ibi yaguye mukantu yihutira gukora urugendo rwerekeza mu mujyi wa Goma aho yakiriwe na governor w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Pater Cirimwami, Ambassador yahamirije Congo ko ntamikoranire iri hagati y’U Rwanda na Leta zunze ubumwe za America mubijyanye n’igisirikare, yavuze ko ibyo byarangiye kera.
Ubwo Leta ya Congo yavugaga ibi yanahamije ko U Rwanda rukura buri kantu kose muri Congo kugeza kubyo kurya, nyamara kimwe mu bihugu bifite abaturage babayeho nabi muri Africa na Congo irimo kubera intambara zihorayo ndetse no kutamenya kubyaza umusaruro bumwe mu butunzi bafite.