Amakuru

Ngoma: Nyuma yo kwica umugore we Amri yagiye kwihisha mugishanga inzara imukurayo ahita afatwa!!

Ngoma: Nyuma yo kwica umugore we Amri yagiye kwihisha mugishanga inzara imukurayo ahita afatwa!!

Mu karere ka Ngoma umugabo witwa Uwizeyimana Amri yaburaniye muruhame nyuma yo kwica umugore we witwaga Mukamugema Annonciata.

Kuwa kabiri taliki ya 09 mutarama 2024 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko ukurikiranweho icyaha cyo kwica uwo bashakanye kubushake amuziza kumufuhira.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu mudugudu wa Mibirizi, akagali ka Cyerwa ho mu murenge wa Gashanda icyaha aregwa yagikoze mu ijoro ryo kuwa 16 ukuboza 2023 ubwo yatahaga yahaze agatama maze yadukira umugore we n’inkoni aramukubita amushinja abandi bagabo amaze kumugira intere afata umwanzuro wo kumuniga kugeza ashizemo umwuka.

Uwizeyimana akimara kwica umugore we yahise ajya kwihisha murufunzo ruri hafi aho amazemo gatatu inzara imukuramo niko gufatwa n’abaturage ashyikirizwa inzego z’umutekano.