Ntabwo byemewe- Cardinal Kambanda ku guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko inyingisho za Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’ishyingiranwa zitigeze zihinduka, nk’uko ivanjiri iteganya ko hashyingiranwa umugabo n’umugore aho kuba abantu bahuje ibitsina, ashimangira ko ibyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina bitemewe.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka zishingiye ku cyemezo giherutse gufatwa n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku bijyanye no guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina, ibintu bitavuzweho rumwe.
Ku wa 18 Ukuboza 2023, nibwo Ibiro bya Papa Francis bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma, byashyize hanze urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) ku bibazo bitandukanye byagiye bishyikirizwa Ibiro bya Papa.
Muri iyi nyandiko harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.
Papa Francis yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu byaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.
Inyandiko ya Kiliziya, Fiducia Supplicans ikimara gusohoka, yakiriwe mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi.
Impamvu ni uko ubusanzwe iri dini rifatwa nk’irikuze ku Isi, rizwiho ku mu mahame yaryo kutemera na mba iby’umubano w’abahuje ibitsina.
Inama z’abepiskopi mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Nigeria, Zambia, Côte d’Ivoire, Kenya n’ahandi zahise zisohora amatangazo zigaragaza ko abakirisitu n’abihayimana bazo, badashobora kubahiriza iby’uwo mugisha ushobora guhabwa ababana bahuje ibitsina kuko bitari mu muco wabyo.
Inyingisho za Kiliziya ntabwo zahindutse
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko rwakuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Cardinal Kambanda uyobora akaba n’Umuvugizi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, yavuze ko inyigisho za Kiliziya Gatolika zitigeze zihinduka kandi nta giteze kuzihindura.
Ati “Inyigisho za Kiliziya ku gushyingiranwa ntizihinduka, ntabwo zahindutse, ni umugabo n’umugore babana nk’uko twabisobanuye. Ntabwo rero inyigisho yahindutse.”
“Ariko urumva hari abantu basobanura ibintu uko bitari, bakavuga ko byahindutse ko abantu bashyingirwa bahuje ibitsina bemewe kandi ibyo bihabanye n’inyigisho za Kiliziya n’umwimerere ku bijyanye no gushyingiranwa.”
Cardinal Kambanda yavuze ko ugushyingiranwa Kiliziya yemera kandi izakomeza gushyigikira ari ugukozwe hagati y’umugore n’umugabo bagamije kubaka umuryango.
Ati “Gushyingiranwa ni umugabo n’umugore babana, biyemeza kubana ubuzima bwabo bwose kandi bagamije kubyara, ibyo rero biba bihagije kuvuga ko [ibyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina] ntabwo byemewe.”
Kugeza ubu Kiliziya Gatolika ku Isi ifite abayoboke basaga miliyari 1.3 ari nayo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abayoboke benshi. Ni abayoboke biyongereye bavuye kuri miliyoni 267 yari ifite mu 1900.
Icyakora mu bihugu nka Amerika n’u Burayi umubare w’abayoboke ugenda ugabanyuka cyane, kugeza aho zimwe mu nsengero zitangiye gufunga imiryango cyangwa zigahindurwa amahoteli n’utubari kubera kubura abantu.