AmakuruPolitiki

Nyuma y’ikinyoma cyuko yaje kwifatanya n’U Rwanda kwibuka, President wa Congo bimenyekanye ko ari mubitaro amerewe nabi

Nyuma y’ikinyoma cyuko yaje kwifatanya n’U Rwanda kwibuka, President wa Congo bimenyekanye ko ari mubitaro amerewe nabi.

Ni amakuru amenyekanye kuri uyu wa kabiri taliki ya 09 mata 2024 avuga ko Antoine Felix Tshisekedi yaba arwaye ameze nabi.

Aya makuru aje nyuma yaho kuya 07 mata 2024 Ikinyamakuru gikorera mu Bubiligi cyatangaje ko uyu president wa Congo yaje kwifatanya n’U Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe abatutsi mu ibanga rikomeye ariko nyuma iki kinyanakuru cyaje kwivuguruza kivuga ko amakuru cyatangaje ntaho yari ahuriye nukuri.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kuvugwa ko ubuzima bwa President Tshisekedi budahagaze neza akaba ari nayo mpamvu atitabira inama zikomeye ndetse n’ibiganiro mpuzamahanga bitandukanye cyane cyane ibihuza abakuru b’ibihugu, amakuru atugezeho aka kanya aravuga ko uyu Antoine Felix Tshisekedi yaba arembye amerewe nabi mu gihugu cy’Ububiligi akaba arimo kwitabwaho n’inzobere z’abaganga baho.

Ubwo umunyamakuru wa radio y’Abafaransa yabazaga abashinzwe ubuzima bwa Tshisekedi ukuri kuri aya makuru bahakanye bivuye inyuma bemeza ko impamvu asiba inama zidafite aho zihuriye n’uburwayi gusa abo mu muryango we ba hafi bo barahamya ko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri nta buzima bwiza yongeye kugira nkuko byahoze.

 

“Komeza ubane natwe urarushaho kumenya amakuru agezweho kandi ku gihe”.