Amakuru

Ruhango: Nyuma yo kuzahazwa n’imitezi Ernest yafashe umuhoro ajya kwihorera kuwamwanduje!!

Ruhango: Nyuma yo kuzahazwa n’imitezi Ernest yafashe umuhoro ajya kwihorera kuwamwanduje!!

Aha ni mukarere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana ni mukagali ka Rwinyana ho mu mudugudu wa Mubuga, humvikanye inkuru y’akababaro y’umugore watemaguwe n’abagizi ba nabi bakamukomeretsa bikabije.

Ingabire Assumpta niwe muturage wasanzwe mugihuru mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 06 mutarama 2024, Ingabire yari yatemaguwe umubiri wose asa nk’uwapfuye, ubwo abaturage bajyaga mukazi kabo ka buri munsi nibo baje kumubona bihutira kumugeraho basanga atarashiramo umwuka bihutira kumujyana kwa muganga.

Abaturage ntibabashije guhita bamenya uyu mugizi wa nabi ariko Ingabire akigezwa kwa muganga amaze kuzanzamuka yavuze uwamutemye abantu bose bagwa mu kantu kuko yari umwe munshuti ze magara, abashinzwe umutekano batangiye gushakisha uwabikoze bamufatira muri gare ya Ruhango arimo gushaka gutoroka.

Uyu mugizi wa nabi witwa Ernest amaze gutabwa muri yombi byaje kumenyekana ko icyo yazizaga Ingabire aruko baryamanye uyu Ingabire akamwanduza imitezi.