AmakuruPolitiki

Rwanda-Burundi: Ibyo Evariste Ndayishimiye yavuze ku Rwanda abaturage be babyise urwitwazo banagaragaza amakosa ye bari baranze kuvuga!!

Rwanda-Burundi: Ibyo Evariste Ndayishimiye yavuze ku Rwanda abaturage be babyise urwitwazo banagaragaza amakosa ye bari baranze kuvuga!!

Ni mukiganiro umukuru w’igihugu cy’uburundi Evariste Ndayishimiye yatanze avuga acyurira Abanyarwanda Indagara ndetse n’imikeke buturuka I Burundi,

Abaturage b’iki gihugu biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye bavuze ko ibi president wabo avuga ari urwitwazo, bahamije ko ibyo yabemereye yiyamamaza ntanakimwe yigeze abagezaho ndetse bavuga ko ubukene igihugu cyabo gifite ntaho buhuriye n’igihugu cy’abaturanye cy’U Rwanda.

Umuturage umwe mu gahinda kenshi yandikiye ibaruwa irambuye umukuru w’igihugu cy’uburundi amubwira ko bose batabaho nka president ngo bishoboke, ibyo yabivuze nyuma yaho Evariste Ndayishimiye yavugiye ko abaturage be babayeho mubuzima bumwe bungana kandi bwiza, ahamya ko bafite ubutunzi kamere ndetse n’ibyo kurya nka: Amafi, ibishyimbo, imboga, imbuto, ndetse n’ibindi byinshi Bigaragaza ko ntayindi mibanire bakeneye.

Bamwe mubanya politike bakomeye bo muri iki gihugu biganjemo abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi MSD bakomeje kwemeza ko Evariste Ndayishimiye yahubutse mu magambo yavuze ku Rwanda ndetse akwiriye no gusaba imbabazi kuko U Rwanda rubafatiye runini muburyo butandukanye.