Amakuru

Shema Christian w’imyaka 15 wigaga muri Petit Seminaire ya Zaza yishwe na bagenzi be bamuziza isuku!!

Shema Christian w’imyaka 15 wigaga muri Petit Seminaire ya Zaza yishwe na bagenzi be bamuziza isuku.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze abantu bagera kuri 4 barimo abayobozi ba Seminaire nto ya Zaza kubera urupfu rw’umunyeshuli witwa Shema Christian wari ufite imyaka 15 y’amavuko nyuma yo gukubitwa na bagenzi be.

Taliki ya 16 Kamena 2024 nibwo RIB yataye muri yombi abanyeshuli barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na mugenzi we Murenzi Armel w’imyaka 18, hafunzwe kandi Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38 wari ushinzwe umutungo kuri iki kigo, ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuli.

Umuvugize wa RIB Dr. Murangira B Thierry yavuze ko aba batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bibiri aribyo: Gukubita no gukomeretsa kubushake byateje urupfu ndetse no kwirengagiza gutabara byagaragaye kuri aba bapadiri bayoboraga iki kigo cy’amashuli.

Aba banyeshuli bombi bigaga mu mwaka wa gatanu bakubise mugenzi wabo kugeza ashizemo umwuka bamuziza ko atari yarangije gukora isuku aho yari yagenewe kuyikora.