Umugabo yashyinguranwe amafaranga atagira uko angana kugira ngo ajye mu ijuru
Mu gihugu cya Uganda umugabo w’imyaka 52 y’amavuko wahoze akora muri minisiteri y’iki gihugu yashyinguranwe akayabo k’amashilingi kugira ngo azabashe kubabarirwa ku munsi w’imperuka.
Charles Obong ubwo yari arwaye ari mubitaro yategetse umugore we ndetse n’umuryango we muri rusange kuzamushyingurana milliyoni zigera kuri 500 z’amashilingi kuko yishinjaga ibyaha byinshi mubuzima bwe kandi yari umukire bigaragarira buri wese.
Ntibyatinze yaje guhitanwa n’uburwayi maze agiye gushyingurwa ayo mashilingi ashyirwa mu isanduku ajyana nawe,
Byakomeje gutangaza abantu benshi batuye muri iki gihugu cya Uganda kuko ntibisanzwe ko umuntu agendana amafaranga menshi bigeze aha.
Komeza ukurikire amakuru Icyambu.com ikugezaho urarushaho kumenya byinshi.