Amakuru

Umugore wari utwite yaguye mu mpanuka ubwo yerekezaga mukiruhuko cyo gusoza umwaka hamwe n’umugabo we!

Umugore wari utwite yaguye mu mpanuka ubwo yerekezaga mukiruhuko cyo gusoza umwaka hamwe n’umugabo we!

Abashinzwe umutekano wo mu muhanda muri Arizona ho muri leta zunze ubumwe za America bemeje ko umugore witwa Chloe n’umugabo we Parker, bakoze impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’umugore ndetse n’umwana biteguraga kubyara.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu 23 Ukuboza 2023 ubwo aba bombi berekezaga mu miryango yabo kugira ngo bazasangire iminsi mikuru, nkuko bigaragazwa na camera zo ku muhanda CCTVs ubwo aba bombi bagendaga mu modoka yabo baje gusatirwa n’ikimodoka kinini bagerageza kugihunga ariko kuko cyari gitwaye n’umugabo wari wasomye ku gatama byarangiye kibagonze biviramk uyu mugore kuhasiga ubuzima n’umwana yari atwite ndetse n’umugabo arakomereka bikomeye.

Police yahise ita muri yombi umushoferi w’iki gikamyo ndetse ihita ijyana kwa muganga uyu mugabo kuko yari yakomeretse bikomeye.