AmakuruPolitiki

Umusirikare ukomeye muri RDF Lt Col Simon Kabera avuze kuri Congo adaciye kuruhande!!

Umusirikare ukomeye muri RDF Lt Col Simon Kabera avuze kuri Congo adaciye kuruhande!!

Lt Col Simon kabera abenshi bamuzi mu ndirimbo zihimbaza Imana kuva kera, mu minsi ishize nibwo umukuru w’igihugu yamugize umuvugizi w’igisirikare wungurije ndetse ubu akaba yamaze no kugira icyo avuga ku mwuka utari mwiza umaze iminsi hagati y’U Rwanda na repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Aya makuru agiye hanze nyuma yaho President wa Congo Antoine Felix Tshisekedi atangarije amagambo y’intambara ubwo yari ari kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri ndetse ubu akaba yaranegukanye insinzi bidasubirwaho.

Mu magambo ye Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko abaturage nibamugirira icyizere bakamutora azakoranya inteko zombi maze zimuhe uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda.

Lt Col Simon Kabera mumagambo ye yahumurije Abanyarwanda muri rusange ndetse abasaba gukomeza imirimo yabo ibateza imbere ngo kuko ingabo z’U Rwanda zibabereye maso kandi ntaho umwanzi ashobora kumenera.

 

Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:

Click here to join