Akazi

Umwanya w’Umushoferi at COPEDU PLC | Kigali (Deadline: 12-01-2024)

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha ababyifuza gupiganira umwanya w’umushoferi.

Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Permi ya Category A na B;

Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;

Kuba yararangije amashuri yisumbuye (byaba ari akarusho);

Kuba afite uburambe bw’umwaka umwe (1) mu gutwara ibinyabiziga;

Kuba abasha kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, aramutse azi izindi ndimi byaba ari akarusho.

Dosiye isaba akazi igomba kuba yujuje ibi bikurikira:

Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc;

Umwirondoro w’usaba akazi (CV);

Kopi y’irangamuntu n’iy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga A na B;

Ibyemezo by’aho yakoze mbere.

Icyitonderwa: Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku cyicaro gikuru cya COPEDU Plc cyangwa ikoherezwa kuri adresse e-mail ya hr-recruitment@copeduplc.rw bitarenze taliki ya 12/01/2024. 

Bikorewe i Kigali, ku wa 5/1/2024

MUYANGO Raïssa

Umuyobozi Mukuru

Attachment: attachment_file_1f2cc13105e311b4a51f

Click here to join our what’s app group