Uwahoze ari umugore wa Diamond yatewe n’abajura birangira umurinzi we ahatakarije ugutwi
Zari Hassan wahoze ari umugore w’icyamamare Diamond yatangaje ko yatewe n’abajura mu rugo rwe ruherereye mu gihugu cya Uganda, batema ugutwi k’umurinzi we, bamwiba imbunda n’ibintu by’agaciro yari afite muri urwo rugo.
Mu butumwa bw’amashusho yatambukije kurukuta rwe rwa Instagram, Zari yagize ati” Ejo hashize urugo rwanjye ruri muri Uganda rwaratewe ubwo nari nasohotse, bazirika umurinzi bamutema ugutwi banatwara ibintu byinshi.”
Yavuze ko aba bajuru banabyukije abari mu nzu, bababaza aho imfunguzo z’imodoka ziri kugira ngo bazitware ariko bacyumva Polisi ije barahunga batwara ibintu bitandukanye by’agaciro.
Zari yavuze ko aba bajura banakubise imbuda ku mutwe w’umurinzi ugasaduka, ku buryo iyo atihutishwa ngo ajyanwe kwa muganga yari gutakaza ubuzima. Abari mu nzu bose ni bazima nk’uko uyu mugore wahoze akundana na Diamond Platnumz yabivuze.
Kuri ubu Zari yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo ‘All White Party’ kizabera The Wave Lounge, tariki 29 Ukuboza 2023. Ni igitaramo azahuriramo n’ibyamamare birimo Muyango Claudine.
Itangazo: Niba ushaka kwinjira muri group ikugezaho amakuru ajyanye n’uko wabona akazi kanda kuri link ikurikira:
Click here to join our what’s app group to get new jobs on time