AmakuruImyidagaduroPolitiki

Zigirinshuti asubije H.E Paul Kagame kubyo yavuze ku bahanuzi

Zigirinshuti asubije H.E Paul Kagame kubyo yavuze ku bahanuzi

Aya makuru aje nyuma y’ikiganiro H.E Paul Kagame yatanze gusoza umwaka ubwo yavugaga byinshi mubyagezweho ndetse n’ibindi biteganywa kugerwaho,

President Paul Kagame yagarutse cyane kubantu bajya bamuhanurira ibintu bitandukanye bamubwira ko Imana yabatumye we agahora yibaza impamvu ibatuma itamwigereraho ngo imwibwirire kandi nawe ari umuntu nkabo.

Mukiganiro Pastor Zigirinshuti Michel yagiranye n’ikinyamakuru kitwa Zaburi Nshya yatangaje ko Imana yamubwiye amagambo akomeye umwaka utangira ndetse ahita atangaza n’icyifuzo yagize cyo gusengera kuri President Paul Kagame.

Yavuze ko icyifuzo agiye gusengera aruko Imana yajya yivuganira na President direct hatanyuzemo undi muntu kandi avuga ko abifitiye kwizera ko bizabaho, Pst Zigirinshuti yavuze ko azishima umunsi azabona President Paul Kagame ahagaze muruhame ari kuvuga ibyo Imana yamwibwiriye.

Pastor Zigirinshuti Michel yasoje agira inama abahanuzi basigaye baragize ubuhanuzi nka business bikaba binabaviramo kumbeshya abantu kugira ngo babonemo indonke.